SIPORO IFASHA UMUBIRI WAWE GUKORA NEZA

Umubiri w’ umuntu ukenera byinshi mu buzima. Mu byo umubiri wacu ukenera byibanze, harimo ibiribwa byubaka umubiri, ibitanga imbaraga ndetse n’ibifite amavuta aba akenewe mumubiri. Ibyo byose tuvuze haruguru byunganirwa n’ amazi kuko burya n’ ingenzi mumikorere y’ umubiri wacu!

Nibyiza rero ko tubonye ibyo umubiri wacu ukenera, ari nabyo dukuramo vitamini, imyunyu ngugu, isukari, n’ ibindi byose bidutunze mubuzima bwacu! Ariko ngirango murabizi ko byose bigomba kuba byafashwe murugero ruba rwaragenwe kugirango bitadutera izindi ngaruka. Iyo bifashwe ari bike, umubiri wacu ubura iby’ ibanze bidutunga, kandi murabizi bitera indwara zimirire mibi. Iyo bifashwe bikaba byinshi mumubiri, bitera indwara zigendana n’ umubyibuho ukabije, akenshi isukari nyinshi ishobora guteza ingaruka mbi zangiza ibice by’ ingenzi mumubiri wacu ariho dushobora gukura indwara ya Diyabete. Ibinure byinshi mumubiri nabyo biteza ingaruka ziteza indwara z’ umutima, hypertension, impyiko, n’ izindi ngaruka nyinshi!

Iyo mu rwego rw’ ubuzima dushishikariza abantu gukora siporo kenshi kandi bayikunze, tuba tugamije ko bagira ubuzima bwiza! Ngirango nababwira muri make ko iyo ukoze siporo, ufasha umubiri wawe gutwika ibinure twabonye ubusanzwe iyo bibaye byinshi mumubiri biteza indwara nyinshi twavuze haruguru, ndetse siporo idufasha gukoresha isukari iba iri mumubiri, bityo ntibe yakubana nyinshi ngo ejo ibe yaguteza zandwara ziterwa n’ isukari nyinshi mumubiri idakoreshwa. Sinasoza kandi ntababwiye ko siporo ikwiye kujyana no kunywa amazi asukuye kandi byibuza litiro 3 ku munsi kuko bifasha mu gusohora imyanda iba yavuye mu byakoreshejwe mumubiri wacu.