Minisitiri w’Ubuzima yashimye isuku igaragara mu Bitaro bya Gisenyi
Minisitiri w’Ubuzima Dr Nsanzimana Sabin yashimye isuku yasanze mu Bitaro bya Gisenyi yemeza ko n’ubwo zimwe mu nyubako zabyo bigaragara ko zishaje kuko zubatswe kera isuku iharangwa ikwiye kwigirwaho n’ibindi bigo by’ubuvuzi.
Ibi yabigarutseho kuri uyu wa 03/03/2023 mu ruzinduko rw’umunsi umwe yagiriye muri ibi Bitaro rwabimburiwe no gusura serivisi zitandukanye ndetse no gutanga inama ku byakongerwa mu mikorere kugira ngo abagana ibitaro barusheho kunogerwa n’uko bakirwa ndetse na serivisi bahabwa.
Mu Biganiro Minisitiri w’ubuzima yagiranye n’abakozi ndetse n’Ubuyobozi bw’iibitaro yagize ati: ‘’Ikintu nashimye kidakunda no kuba mu Bitaro byinshi dushaka no gushyiramo imbaraga ni ikintu cyitwa isuku; N’ubwo ibitaro byubatswe kera inyubako zitari mu buryo bugezweho mukaba mwaranagize ikibazo cy’imitingito ariko burya inyubako zishaje ntabwo ari bihwanye n’isuku nke. Inyubako zishaje zirahari ariko n’isuku irahari ni ikintu cyo kwishimira.’’
Ashima kandi uburyo buri mukozi yasanze muri serivisi yasuye yumva inshingano ze n’uburyo azishyira mu bikorwa afatanije n’abandi agasaba gukomeza uyu muco, yizeza gukomeza ubufatanye ndetse n’ubuvugizi mu nzego zitandukanye mu gushakira ibisubizo ibibazo bigihari.
Nyuma y’ibiganiro n’Ubuyobozi ndetse n’abakozi b’Ibitaro, Minisitiri w’Ubuzima ari kumwe na Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba,Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu,Ubuyobozi bw’Ibitaro bya Gisenyi ndetse n’ubw’inzego z’umutekano basuye ahateganywa kwimurirwa Ibitaro bya Gisenyi mu Murenge wa Rugerero baganira ku mushinga n’aho gahunda yo kuwushyira mu bikorwa igeze.