Hongeye kwibutswa ko kwita ku barwayi ari ishingano za buri wese
Abitabiriye ibirori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abarwayi hongeye kwibutswa ko kwita ku barwayi bikwiye gufatwa nk’ishingano za buri wese haba mu kubaha ubufasha ariko no kugena umwanya wo kubazura no kubahumuriza.

Kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abarwayi byabimburiwe n’igitambo cya misa kibahumuriza
Ibi byagarutsweho n’abafashe ijambo batandukanye muri ibi birori byabimburiwe n'igitambo cya misa mu rwego rwo guhumuriza abarwayi no kwifatanya nabo mu bubabare aho bibukijwe ko hari Imana ikiza badakwiye kwiheba.

Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Gisenyi yshimiye abita ku barwayi asaba n’abandi kubifata nk’inshingano
Nk’uko byagarutsweho n’Umuyobozi w’Ibitaro bya Gisenyi Dr CSP Tuganeyezu Oreste asobanura amavu n’amavuko y’uyu munsi yibutsa ko washyiriwe kwifatanya n’abarwayi mu bubabare baba barimo, kubahumuriza no kubibutsa ko bazakira ubuzima bugakomeza ariko no kwibutsa buri wese kugira uruhare mu kwita ku barwayi.
Yagize ati:’’Uyu munsi washyiriweho guhumuriza abarwayi, turabegera tukifatanya nabo mu bubabare baba bafite ariko kandi igikomeye ni no kutwibutsa ko dufite inshingano zo kubitaho kuko natwe tuba twarwara tugakenera kwitabwaho.’’
Yongera kwibutsa abitabiriye ibi birori ko ari inshingano za buri wese kwita ku barwayi agasaba ko uko umuntu ashoboye yajya agira icyo afasha abarwayi ndetse n’udafite icyo gutanga akabaha umwanya akabasura.

Namara Meble yashimiye uko Ibitaro byakira ababigana
Mu izina ry'abarwayi Namara Meble yashimiye Ubuyobozi bw'Ibitaro n'abaganga muri rusange uburyo bita ku barwayi babafasha gukira ububabare asaba ko mu kurushaho kubafasha hashyirwaho Farumasi ikorana na Mitiweli kugira ngo ijye ifasha abayikoresha kubona imiti ku giciro kitari hejuru nk’uko bimeze ubu muri farumasi zigenga.
Yagize ati:’’Turashimira Ubuyobozi bw’Ibitaro bya Gisenyi ndetse n’abakozi bose babyo uburyo batwakira bakadufasha mu bubabare tuba dufite, baritanga uko bashoboye kose Imana ijye ibaha umugisha.’’

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Ishimwe Pacifique yasabye buri wese kugira umutima wita ku barwayi
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage Ishimwe Pacifique yashimiye ubwitange buranga abaganga mu kazi kabo ka buri munsi ko kwita ku barwayi yibutsa buri wese kwitabira ubwisungane mu kwivuza kugira ngo bajye bavurwa kare hirindwa kurembera mu rugo.
Yagize ati:’’Mumfashe dushimira abaganga akazi gakomeye badukorera umunsi ku wundi. Muby’ukuri akazi kabo ntabwo kugakora bishingiye kukuba barabyize gusa ahubwo binajyana n’umutima w’ubwitange n’urukundo bituma bumva bafasha abababaye. Icyo dusabwa natwe rero ni ugukomeza kwitabira Mitiweli kugira ngo tujye tubasha kwihutira kwivuza hakiri kare.’’
Nawe yongera kwibutsa ko kwita ku barwayi bireba buri wese ufite umubiri kuko igihe icyo aricyo cyose nawe aba yafatwa n’uburwayi agakenera kwitabwaho.
Ibirori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w'Abarwayi mu mwaka wa 2022 byari ku nsanganyamatsiko igira iti: "NIMUBE ABANYAMPUHWE MUBA HAFI Y'ABABABAYE MU NZIRA Y'URUKUNDO BY'UMWIHARIKO ABARWAYI byasojwe hasurwa abarwayi mu rwego rwo kubahumuriza ndetse banashyikirizwa impano. "

Abitabiriye ibi birori babanje kwifatanya n’abarwayi mu masengesho

Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Stella Maris ashyikiriza abarwayi impano

Umuyobozi muri Serena Hotel ashyikiriza impano umurwayi

Umuyobozi mukuru w’Ibitaro bya Gisenyi Dr CSP Tuganeyezu Oreste ashyikiriza umurwayi impano

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Ishimwe Pacifique