Abagore bakorera mu Bitaro bya Gisenyi bijeje kudatezuka mu kwiyubakira Igihugu
Nyuma yo kwita ku barwayi,abakozi bo mu Bitaro bya Gisenyi bifatanije n'Isi yose mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Umugore byo kuri uyu wa 08 Werurwe 2023 ahashimwe uruhare rwabo mu kubaka ubuzima buzira umuze ndetse nabo bakizeza kudatezuka ku rugamba rwo gukomeza kwiyubakira Igihugu.
Nk’Umuyobozi Mukuru w'Ibitaro bya Gisenyi CSP Dr TUGANEYEZU Oreste yabigatrutseho ubwo yifurizaga abagore bakorera mu Bitaro umunsi mwiza yashimye uruhare rwabo mu kurwanya indwara ndetse no kwita ku barwayi abasaba ko nk’uko insanganyamatsiko y’uyu mwaka ibisaba barushaho gukomeza kunoza serivisi batanga bifashishije ikoranabuhanga.
Yagize ati: ‘’Reka mfate uyu mwanya mbifurize umunsi mwiza w’umugore, nina ngombwa kandi ko igihe nk’iki tunabashimira uruhare rwanyu rufatika mu kurwanya indwara ndetse no kwita ku barwayi batugana umunsi ku munsi hano mu Bitaro. Icyo tubasaba nanone kinajyanye n’insanganyamatsiko y’uyu munsi wanyu ni uko izi serivisi mutanga muzijyanisha n’ikoranabuhanga kugira ngo akazi karusheho kuborohera ndetse n’abatugana banyurwe na serivisi tubaha kurutaho.’’
Ku ruhande rw’Abagore bakorera mu Bitaro bya Gisenyi, Umukozi ushinzwe imicungire y’Abakozi Mukankusi Alphonsine ashima uburyo Ubuyobozi bw’Igihugu n’Ibitaro by’umwihariko bubazirikana ndetse n’uko bubafasha kuzuza neza inshingano akizeza gukomeza umurava mu rugamba rwo kwiyubakira Igihugu.
Yagize ati:’’Turashimira Ubuyobozi uburyo butuzirikana binagaragazwa n’uburyo uyu munsi wacu uba wateguwe. Uretse kutuzirikana kandi bunadusfasha kuzuza neza inshingano zacu mu kazi dukora ka buri munsi. Icyo natwe tubizeza nk’abagore ni uko tutazatezuka ku rugamba rwo kubaka Igihugu cyacu. Tuzakomeza gukora ibishoboka byose ku buryo Ubuyobozi bwacu bukomeza kubona ko turi abagore bashoboye.’’
Ibirori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore by’uyu mwaka byari bifite insanganyamatsiko igira iti:"Guhanga Udushya mu ikoranabuhanga biteza imbere uburinganire".