Abaganga b'inzobere bavuye 167 bari bamaranye igihe indwara z'Igifu n'amara.

Ku bufatanye n'Ihuriro ry'abaganga b'indwara zo mu nda (Endoscopic Fellowship Group) Abarwayi 167 bari bafite ibibazo mu gifu no mu gice cy'amara cyo hejuru basuzumwe n'Abaganga b'inzobere baturutse muri Leta zunze ubumwe za Amerika mu buryo bwihariye ahifashishijwe imashini harebwa ibibazo bitandukanye bafite mu nda barabisobanurirwa banahabwa imiti yo kubafasha.

Abarwayi bitabiriye iki gikorwa bashima ubu buryo Ibitaro bya Gisenyi byatangije bwo kubazanira inzobere zivura indwara zitandukanye zikabavurira hafi mu batagowe no kuzisanga mu Mujyi wa Kigali no mu mahanga bagasaba ko byajya bikorwa ku buryo buhoraho.

Sindayigaya Joseph umwe mu basuzumwe bakanavurwa igifu Ashima cyane iyi gahunda

Sindayigaya Joseph yagize ati: "Iyi gahunda yo kutizanira hafi inzobere mu buvuzi bw'indwara zitandukanye twabushimye cyane kuko tuvuriwe hafi. Ubusanzwe kuzibona byadusabaga kujya mu mujyi wa Kigali hakaba n'ubwo baguhaye rendez vous ya nyuma y'amezi abiri ariko byibura ubu tubashije kubabonera hafi."

Yongeraho ko yaramaze imyaka itanu yivuza igifu ariko atazi neza icyo arwaye agashima ko noneho bamurebeye mu nda bakamubwira icyo arwaye cya nyacyo ku buryo yizeye gukira vuba.

Zirimwabagabo Emmanuel avuga ko yari amaze igihe kirekire aribwa ariko atazi neza ikibazo afite mu nda

Zirimwabagabo Emmanuel nawe yagize ati: "Nari maze igihe ndibwa mu gifu najya kwa muganga bakambaza aho mbabara nkababwira bakampa imiti. Bitandukanye cyane n'uko navuwe uyu munsi kuko noneho barebye mu gifu bakibonera neza aho ikibazo nyirizina kiri."

Yongeraho ko bamubwiye ko afite ikibyimba mu nda ndetse ko agomba kubagwa kugira ngo kivemo akizeza ko kuri iyi nshuro yizeye gukira.

Dr. Mfoniso Umaran asaba abantu kwirinda gukoresha imiti uko biboney kuko ari kimwe byangiza igifu n’amara

Umwe muri izi nzobere, Dr. Mfoniso Umaran yavuze ko mu barwayi basuzumwe higanjemo abafite udusebe mu gifu ndetse ko bahawe imiti bakanagirwa inama ku buryo buboneye bazakomeza kwitwara bizabafasha gukira ndetse no gukomeza kurinda igifu n’amara byabo.

Yagize ati: "Icyagaragaye ni uko benshi mu barwayi twasuzumye abenshi twasanze bafite udusebe mu gifu, bagiye bandikirwa imiti izabafasha gukira ndetse bakanagirwa inama z'uko bagomba gukomeza kwitwara."

Atanga inama ku buryo bwo kwita ku gifu n'amara agasaba abantu kwirinda inzoga zikabije ndetse gukoresha imiti itandukanye ku bipimo bitagenwe kuko iba ishobora kwangiza igifu.

Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Gisenyi,Dr. CSP Tuganeyezu Oreste yizeza abaturage gukomeza kubegereza serivisi z’ubuvuzi

Umuyobozi Mukuru w'Ibitaro bya Gisenyi Dr CSP Tuganeyezu Oreste avuga ko iyi gahunda yo kwegereza abaturage servisi zitandukanye z'ubuzima izakomeza kugira ngo abarwayi batandukanye bafashwe kubona serivisi z'ubuvuzi bitabagoye.

Yagize ati: "Ni inshingano zacu kumenya ibyo abatugana bakeneye hanyuma tugafatanya n'Abafatanyabikorwa batandukanye mu kubishaka.Izi gahunda rero zo gukorana n'inzobere mu buvuzi zirakomeza kandi twijeje abatugana gukomeza kubafasha kugira ubuzima buzira umuze."

Iri tsinda ry'inzobere mu buvuzi bw'igifu n'amara rije mu Bitaro bya Gisenyi nyuma y'uko no mu cyumweru gishize hari haje umuganga w’inzobere w'amaso wavuye ishaza abagera kuri 85 batari bakibasha kureba.

Dr. Mfoniso Umaran na mugenzi we Dr. Kenechukwu Chudy-Onwugaje hamwe n’abakozi b’Ibitaro bya Gisenyi mu gikorwa cyo gusuzuma abarwayi b’igifu n’amara.