Ababyeyi bongeye gushishikarizwa kwitabira gupimisha inda ndetse no kubyarira kwa muganga
Ababyeyi bongeye kwibutswa akamaro ko gupimisha inda ishuro zigenwe ndetse no kwitabira kubyarira kwa muganda kuko bifasha mu gusigasira ubuzima bw’umubyeyi n’umwana barindwa ibibazo bitandukanye baba bashobora guhura nabyo mu gihe cyo kubyara harimo no kuhasiga ubuzima.
Ibi bongeye kubikangurirwa mu kiganiro cyatambutse kuri Radio Rubavu kuri uyu wa 16 Gashyantare 2022cyateguwe ku bufatanye n’Umuryango FVA mu rwego rwo gukomeza ubukangurambaga bugamije kugabanya impfu z’ababyeyi bapfa babyara ndetse n’iz’abana bapfa bavuka.

Nyiransabimana Agathe, Umuyobozi w'Ababyaza n’Abaforomo mu Bitaro bya Gisenyi yibukije ko kubyarira kwa muganga bitangira umubyeyi agisama aho atangira kugira imyitwarire iboneye kandi ikwiye umubyeyi witegura kuzakira umwana ndetse no kuzitabira kwipimisha bwa mbere nyuma y’ibumweru 12 bikamufasha kumenya neza uko ubuzima bwe n’ubw’umwana atwite bihagaze.
Yagize ati : ‘’Kwitabira kwipimisha bigufasha kumenya ngo ese koko umwana ntwite ari aho agomba kuba ari ? Ese koko umwana ntwite nta bindi bibazo afite ? Hanyuma bigatuma amenya uko ubuzima bwe n’ubw’umwana atwite buhagaze ndetse n’igihe azabyarira kugira ngo yitegure umwana neza.’’
Asaba ababyeyi guca ukubiri n’imyumvire yo kumva ko bashobora kubaroga ahubwo bakitabira kujya kwipimisha kwa muganga kugira ngo bakurikiranwe bahabwe inkingo ziteganijwe ku gihe kugira ngo ubusima bw’umwana n’umubyeyi busigasirwe.

Grace Kalisa, Umukozi ushinzwe itumanaho muri FVA agaruka ku ruhare rw’abagabo mu gufasha abagore kwitabira kwipimisha inda inshuro zagenwe ndetse no kubyarira kwa muganga akabasaba kutumva ko uruhare rwabo rurangirana no gutera inda ahubwo bagaherekeza abagore babo mu rugendo rwo kwita ku mwana kugeza amubyaye nk’uko ruba ruzanakomeza mu kumurera.
Ati : ‘’Umwana wasamwe aba ari uw’abantu babiri… bipfira hahandi ho kwipimisha umubyeyi akimenya ko atwite, ubundi ukimenya ko wasamye ukwiye guhita utangira gutekereza wa mwana bikajyana no kumwitaho kandi nta bundi buryo wabigeraho utagiye kuri wa muganga ubasha kumenya uko wa mwana utagaragara n’amaso ameze mu nda. Icyo kwipimisha bifasha ni ukumenya ubuzima inda ifite ndetse n’ubushobozi bw’umubyeyi.’’
Akomeza ati : ‘’Hari nanone abagabo batekereza ko nyuma yo gutera inda inshingano zabo zisigaye ziba ari uguhaha no kugura imyenda y’umwana gusa nyamara bakwiye kujyana n’umugore kwa muganga ndetse no ku nshuro ya mbere kugira ngo asobanukirwe neza uko azaherereka umugore mu rugendo rwose kuva asamye kugera abyaye.’’
Yongera gushishikariza abagabo kwitabira kujyana n’abagore babo kwipimisha kuko ari bwo babasha gusobanukirwa neza inshingano zabo mu kwita ku mwana n’umubyeyi kugeza umwana avutse.
Ubuyobozi bw’Igihugu bwashize imbaraga nyinshi mu kwita ku buzima bw’ababyeyi n’abana binyuze muri gahunda zitandukanye zirimo no kuba ku bajyanama b’ubuzima bari basanzwe ari batatu mu mudugudu harongeweho umwe ushinzwe by’umwihariko kwita ku buzima bw’ababyeyi n’abana. Hakorwa kandi ibikorwa by’ubukangurambaga bitandukanye bigamije gushishikariza ababyeyi kwitabira kwipimisha inta inshuro enye ziteganijwe ndetse no kubyarira kwa muganga.