85 BAVUWE ISHAZA BISHIMIYE KONGERA KUREBA NYUMA Y’IGIHE BATABONA

Abarwayi bagera kuri 85 bavuwe ishaza mu Bitaro bya Gisenyi bishimiye kongera kubasha kureba nyuma y’igihe bari bamaze batareba bemeza ko bigeye kubafasha gukomeza urugendo rwabo rwo kwiteza imbere.

Aba barwayi bavuwe ku bufatanye na Fred Hollows Foundation muri gahunda yo kwegereza ubuvuzi abaturage aho inzobere mu buvuzi bw’amaso zisanga abaturage ku Bitaro by’Uturere zigatanga serivisi ku bazikeneye.

Abavuwe bagaragaza ko kutareba byari imbogamizi ikomeye mu mibereho yabo ya buri munsi kuko nyuma y’uko bafashwe n’ubu burwayi bw’isaza ntibongere kureba bari babayeho mu buzima butaboroheye na gato kuko ntacyo bari bakibasha gukora.

Mukabasibage Cecile yishimye kongera kureba nyuma y’igihe kirenga imyaka 5

N’ibyishimo byinshi Mukabasibage Cecile yagize ati:’’Nari maze nk’imyaka itanu ntareba. Nagendaga bamfashe akaboko, bampaga ibiryo nkabirya mbimena kubera kutareba. Ubu ndimo kureba ibintu byose. Imana ihe umugisha abaganga bamfashije kongera kureba.’’

Kimwe na bagenzi be bagaragaza ko nyuma yo kurwara ishaza bagahuma batari bagishoboye kugira icyo bikorera bakemeza ko kongera kureba bigeye kubafasha gusubukura imirimo yabo ndetse bakajya babasha no kwijyana gusenga bashima Imana.

Dr. Col John Nkurikiye avuga ko kwirinda ishaza bitoroshye ariko ko rivurwa rigakira

Dr. Col John Nkurikiye avuga ko ubu burwayi bw’ishaza bitoroshye kubwirinda kubera ko buba bushora guterwa n’impamvu zitandukanye ariko zirimo cyane cyane ubusaza akibutsa ko buvurwa bugakira neza.

Yagize ati:’’Indwra y’ishaza muby’ukuri ntawo wayirinda gusa iravurwa igakira. Iterwa ahanini n’ubusaza ariko hari n’izindi mpamvu. Ushobora gukomereka mu jisho ukarwara ishaza, ushobora kunywa imiti runaka ukazana ishaza gusa nk’uko nabivuze iravurwa igakira.”

Yibutsa ko indwara zose atari ko zibabaza agasaba abantu kujya bisuzumisha kenshi mu rwego rwo gukurikirana ubuzima bwabo kuko hari ubwo umuntu abana uburwayi bukazajya kugaragara bwaramurenze.

N’ubwo indwara y’ishaza ivurwa igakira, kugeza ubu niyo ndwara ya mbere ihumisha abantu benshi ku isi aho ubushakashatsi butandukanye bwerekanye ko 75% by’abatabona bafite uburwayi bw’ishaza kandi umubare munini uboneka muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara. Ishaza ni indwara kandi yibasira ingeri zose z’abantu ariko ikaba igaragara cyane ku bageze mu zabukuru, mu myaka iri hejuru ya 45.

Byari ibyishimo byinshi ku bongeye kureba nyuma y’igihe barahumye bizeza gukomeza kwiteza imbere.