Welcome to Gisenyi District Hospital
  Emergency Services: 0789117532
  Opening Time 24/7

LATEST NEWS

Rubavu: Hatangijwe uburyo bwo gupima Ebola hifashishijwe Camera

Ku itariki ya 25 Kamena 2019 Mu karere ka Rubavu ku mipaka ihuza u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo  indwara ya Ebola yatangiye gupimwa hifashishijwe Camera hagamijwe gufata ibipimo abantu benshi icyarimwe.

Umuyobozi w’ibitaro bya Gisenyi Lt Col Dr Kanyankore William yabitangaje mu nama nyunguranabitekerezo yahuje abayobozi kuva mu karere kugeza mu midugudu n’abafatanyabikorwa.

Uyu muyobozi avuga ko batangiye gupima abantu bavuye muri Congo hifashishijwe Camera ku mupaka muto uzwi nka Petite Barrière ndetse no ku mupaka munini uzwi nka La Corniche. Akomeza avuga ko "izo camera zishobora gufata ikivunge cy’abantu benshi zigahita zigaragaza umuntu umwe cyangwa se benshi bafite umuriro mwinshi".

 

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu Habyarimana Gilbert nawe wari witabiriye iyi nama, yavuze ko biyemeje gukumira abantu binjira baciye mu nzira zitemewe bigatuma badapimwa Ebola.

Ati “ Hari ibikorwa byinshi byakozwe. Hari ikigo cya Rugerero gishobora kwakira ubonetseho ibimenyetso. Ku mupaka naho hari uburyo bwo gupima abaturage bose bavuye muri Congo. Ubu twiyemeje nk’abayobozi duhereye mu mudugudu gukumira ko hari abantu baca mu nzira zitemewe bakinjira badapimwe’’.

Icyorezo cya Ebola cyatangiye kumvikana mu duce tugize Kivu y’Amajyaruguru muri Congo muri Kanama 2018 . Kugeza ubu imaze guhitana abasaga igihumbi nkuko bitangazwa na Ministeri y’ubuzima muri icyo gihugu.

 

FOLLOW US ON