Welcome to Gisenyi District Hospital
  Emergency Services: 0789117532
  Opening Time 24/7

LATEST NEWS

Ibitaro bya Gisenyi byashyikirijwe imbangukiragutabara yari mu mihigo y’Akarere 2018-2019

Mu rwego rwo gufasha ibitaro bya Gisenyi kurushaho kunoza Service biha ababigana ndetse no kurushaho kwegereza abaturage servise z’u buzima horoshya uburyo bwo kubona ubutabazi bwihuse Akarere ka Rubavu kahigiye kugurira Ibitaro bya Gisenyi imbangukira gutabara ndetse bubiyishyikiriza kuri uyu wa 19 Mata 2019.

Amaze gushyikiriza ibitaro bya Gisenyi iyi mbangukiragutabara yaguzwe amafaranga asaga miliyoni 60,Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Habyarimana Gilbert yagaragaje ko iki ari kimwe mu bikorwa bihita bikora ku buzima bw’Abaturage aho izafasha mu kugeza abarwayi kwa muganga byihuse.

Yagie ati:’’ Iyi mbangukiragutabara ije korohereza abarwayi kugera kwa muganga kuko n’ubwo ibi bitaro hari izo byari bisanzwe bifite ariko byagaragaraga ko zidahagije ari natcyo cyatumye nk’Akarere twiyemeza kugura iyindi.’’

Yagaragaje ko mu bibazo ije gukemura harimo kuba hari igihe wasangaga hari abarwayi bari hirya no hino ku bigo nderabuzima bishamikiye kuri ibi bitaro bakeneye kugezwa ku baganga b’inzobere ugasanga kubageraho bitinda n’ababyeyi ugasanga bashobora kubyarira mu mayira.

Iyi mbangukira yaguzwe mu mafaranga Akarere kinjiza ava mu misoro y’abaturage ndetse n’abikorera ikaba yari mu mihigo y’Akarere ka Rubavu y’umwaka wa 2018-2019.

FOLLOW US ON